Uko wahagera

Ban Ki-moon Yasuye Inkambi y'Impunzi muri Kongo


Umunyamakbanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon na Guverineri w'intara ya Kivu y'Amajyaruguru Julien Paluku mu mujyi wa Goma tariki ya 23/02/2016.
Umunyamakbanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon na Guverineri w'intara ya Kivu y'Amajyaruguru Julien Paluku mu mujyi wa Goma tariki ya 23/02/2016.

Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Ban Ki-moon ari mu ruzinduko rw'akazi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo Guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/02/2016.

Urwo ruzinduko yahereye mu mugi wa Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya ruguru aho yageze saa tanu z'amanywa aturutse I Bujumbura mu Burundi. Ku kibuga cy'indege mpuzamahanaga cya Goma, bwana Ki-moon yakiriwe n'Umuyobozi w'intara ya Kivu ya Ruguru Julien Paluku Kahongya

Ku kibuga k'indege mpuzamapahanaga cya Goma, nyuma y'iminota 15 ahageze, yahise afata indege ya kajugujugu ya Gisirikale 'yintumwa z'umuryango w'abibumbye yerekeza mu rusisiro rw'ahitwa Kitchanga ruherereye mu majyaruguru y'uburengerazuba. Aho ni mu bilometero 80 uturutse mu mugi wa Goma, aho yasuye inkambi y'impunzi ya Mungote ndetse n'ikigo cy'amashuri abanza cya Bwerangura.

Nyuma y'aho, yagiye kuganira n'abakozi ba MONUSCO bo mw'ishami rishinzwe kurinda abasivile, agirana n'ikignairo n'abanyamakuru.

XS
SM
MD
LG