Uko wahagera

Jenerali Nyamwasa: Nta Gishya ko Impunzi Zigirwa Abasilikari


Jenerali Kayumva Nyamwasa, yabaye umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda (ifoto yo muri 2001)
Jenerali Kayumva Nyamwasa, yabaye umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda (ifoto yo muri 2001)

Leta zunze ubumwe z’Amerika irarega leta y'u Rwanda ko iha impunzi z’Abarundi imyitozo ya gisilikali, kugirango bazasubire iwabo gukuraho ubutegetsi.

Ibi birego bije bikurikira iby'umuryango uharanira imibireho myiza y’impunzi ku isi yose witwa Refugees International (ufite icyicaro cyawo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika) n’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

Ijwi ry'Amerika ryifuje ko abarikurikira bakumva neza imiterere y'iki kibazo kireba u Rwanda n'Uburundi. Mu kiganiro Murisanga, twagerageje abayobozi b'u Rwanda banyuranye ngo basobanure uko guverinoma yakira ibirego, ntihagira uwiyemeza kuduha ibisobanuro. Mu bo twagerageje kuvugana na bo harimo abashinzwe ikibazo cy'impunzi nyirizina, abashinzwe ububanyi n'amahanga, ndetse n'abashinzwe umutekano.

Umwe mu bantu babaye abayobozi ba gisilikari na diplomasi b'u Rwanda ni Jenerali Kayumba Nyamwasa. Uyu yabaye umuyobozi mu ngabo za FPR-Inkotanyi zikiri mw'ishyamba, aza kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse n'Ambasaderi mu Buhindi. Ijwi ry'Amerika ryamutumiye mu kiganiro Murisanga ngo atange urumuri kuri iki kibazo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:51:28 0:00

XS
SM
MD
LG