Uko wahagera

Kigali: Impinduka mu Gisirikare mu Rwanda


Perezida Paul Kagame yahinduye bamwe mu bayobozi bakuru b'ingabo
Perezida Paul Kagame yahinduye bamwe mu bayobozi bakuru b'ingabo

Mu Rwanda Perezida Paul Kagame yahinduye bamwe mu bayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu.

Jenerali Majoro Jacques Musemakweli, yagize umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, akaba asimbuye kuri uwo mwanya Liyetona Jenerali Frank Mushyo Kamanzi, uheruka kugirwa umuyobozi w’ingabo za Loni mu gihugu cya Sudan.

Jenerali Musemakweli yari asanzwe ayobora ingabo zirinda umukuru w’igihugu. Uwo mwanya ukaba wahawe Jenerali Majoro Alex Kagame, nkuko bigaragazwa n’itangazo rya ministeri y’ingabo.

Nkuko tubikesha iryo tangazo kandi, Generali Majoro Richard Rutatina yakuwe ku mwanya w’umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu ngabo, urwego ruzwi kw'izina rya J2 mu gisilikare.

XS
SM
MD
LG