Uko wahagera

Perezida Obama Yasuye Umusigiti


Perezida Obama ari mu musigiti mu mujyi wa Baltimore
Perezida Obama ari mu musigiti mu mujyi wa Baltimore

Uruzinduko rwa Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ku musigiti rwatanze ubutumwa bukomeye bw’inkunga ku bayisilamu batuye muri Amerika. Nk’uko umwe mu bahanga abivuga, urwo ruzinduko rwakomeje imigenzereze y’abaprezida b’Amerika ku gushyigikira uburenganzira bw’amadini

Uruzinduko bwana Obama yagiriye mu musigiti uri mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Baltimore rwafashwe nk’ikimenyetso gikomeye. Ibi byavuzwe n’umuyobozi w’ishuli rya kiyisilamu riri muri leta ya Karolina ya ruguru Omid Sofi mu butumwa bwa email yoherereje Ijwi ry’Amerika. Uru ruzinduko rubaye mu gihe abanyapolitiki b'ishyaka ry’abarepubulika biyamamaza bavuga ko bazarandura imisigiti bakanahagarika impunzi z’abasilamu zinjira muri Amerika

Omid Sofi avuga ko uruzinduko rwa Obama rworoheje, ariko rufite ingufu nk’ikimenyetso ko n’abasilamu badahejwe mu muryango wa Amerika.

Gary Scott Smith, umuhanga mu mateka akaba n’umwanditsi w’igitabo “Religion in the Oval Office” avuga ko uru ruzinduko ku musigiti ari rwiza kuri Perezida Obama kandi ko rugaragaza ubufatanya n’abasiyilamu ku kugaragaza ubwisanzure bw’amadini.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:09 0:00

Perezida Obama yatanze ubutumwa bworoheje. Yagize ati:

“Turi umuryango wa Amerika kandi iyo hari igice gitangiye kwiyumva ko cyatandukanyijwe cyangwa kiri ahandi, bizambya cyane igihugu cyacu.”

Perezida Obama yabwiye abari bateraniye muri uwo musigiti I Baltimore ko ahangayikishijwe n’amakimbirane yibasira abasiyilamu b’abanyamerika mu bitero bya Paris mu Bufaransa na San Bernardino muri leta ya Carlifornia.

Bwana Obama yahamagariye abanyamerika ku gutsimbarara ku ndangagaciro z'Amerika nk’uburenganzira bw’idini no kubabarira no kubahana.

XS
SM
MD
LG