Uko wahagera

Rwanda: Igitero mu Nkengero za Kigali


Uyu ni umwe mu bakomerekeye muri icyo gitero
Uyu ni umwe mu bakomerekeye muri icyo gitero

Mw'ijoro ryakeye, abantu bataramenyekana biraye mu baturage bo umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, hafi y'umurwa mukuru w'u Rwanda Kigali, barabatema. Kugeza ubu abagera ku icyenda bakomeretse.

Polisi y'u Rwanda iravuga ko ari abajura, ariko inzego za gisirikare zo zikavuga ko ari abagizi ba nabi bagomba kurwanwa.

Inzego zishinzwe umutekano zivuga ko hamaze gufatwa abantu 15 bakekwa muri urwo rugomo, kandi ko abandi bagera kuri 40 badafite ibyangombwa na bo batawe muri yombi.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi ni we wakurikiranye iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:08 0:00

XS
SM
MD
LG