Uko wahagera

Rwanda: Polisi Yahagurukiye Abakorana na ISIS


Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imaze guta muri yombi abantu besnhi bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Kiyisilamu, uzwi kw'izina rya "Etat Islamique" cyangwa "ISIS". Ni nyuma y’aho mu cyumeru gishize police yishe irashe Muhamad Mugemangango azira gushakira abayoboke uwo mutwe.

Mugemangango yarashwe ashinjwa gutoroka ubutabera ku byaha byo gushakira abayoboke uwo mutwe w’iterabwoba.

ACP Theos Badege ukuriye ishami ry’ubugenzacyaha yirinze gutanga imibare n’imyirondoro. Ariko yemeje ko hari abandi bafatanyaga na Muhamad Mugemangango mu bikorwa bamurashe bamuziza. Yavuze ko mu batawe muri yombi mu minsi ya vuba barimo abazagezwa imbere y’ubutabera abandi bakarekurwa hashingiwe ku bimenyetso by’iperereza.

Kubera iryo perereza ry’ibanze, umukuru wa CID mu Rwanda yirinze kubwira abanyamakuru imyirondoro n’imibare ku bandi banyarwanda bakurikiranyweho gushakira abayoboke "Etat Islamique" batorokeye mu bihugu bituranyi no hanze yabyo. Yavuze ko bari gukorana n’ihuriro rya polisi mpuzamahanga “Interpol” ngo batabwe muri yombi.

Ibikoresho igipolisi cy’u Rwanda gishingiraho cyemeza ibikorwa by’iterabwoba birimo ibitabo, ama CD ndetse n’ubutumwa bugufi bwaciye ku ikoranabuhanga hagati y’abanyarwanda n'uwo mutwe. Gusa, nta na kimwe muri ibyo byose yagaragariye itangazamakuru.

Abatawe muri yombi bose babarizwa mu Idini ya Islam.Mu minsi yashize hari abaslams 5 bafashwe bava gutanga amasomo y’Idini muri Kaminuza I Butare abo nab o ACP Theos Badege yemeye ko bari mu bo bakekaho iterabwoba. Polisi Yemeza kandi ko nta makuru ifite ko haba hari umunyarwanda wamaze kwinjira mu mutwe wa ISIS.

Mu batawe muri yombi nta munyamahanga n’umwe urimo. Mu mwaka urangiye wa 2015 ni bwo umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika yishe arashe bagenzi be batanu na we araraswa. Uyu na we wo mu idini ya Islam, abari mu maboko ya polisi ngo bemeje ko bari bakoranaga mu iterabwoba.

Ufatiye kuri ibi byose bishobora kumvikanisha ko u Rwanda rwaba rutorohewe n’iterabwoba. Gusa polisi irabihakana, yumvikanisha ko uretse gushaka abayoboke ba ISIS nta mutwe w’iterabwoba ubarizwa mu Rwanda mu buryo buzwi.

XS
SM
MD
LG