Uko wahagera

Donald Trump Ntazitaba Ikiganiro Mpaka


Rurambikanye hagati y'umuherwe Donald Trump n'umunyamakuru Megyn Kelly wa Fox News
Rurambikanye hagati y'umuherwe Donald Trump n'umunyamakuru Megyn Kelly wa Fox News

Donald Trump, umuherwe w’Umunyamerika wiyamamariza kuzahagararira ishyaka ry’aba- Republicain ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko atazitabira ikiganiro mpaka gihuza abakandinda b’iryo shyaka kizaba kuri uyu wa kane muri leta ya Iowa.

Iyi leta iri hagati mu gihugu niyo itora bwa mbere abakandida bazahagararira amashyaka yabo mu matora y'umukuru w'igihugu. Iryo tora riteganyijwe kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Uyu muherwe akomeje kuza ku isonga mu ishyaka ry’aba-Repubulicain.

Impamvu Donald Trump atanga yo kutazitaba ikiganiro mpaka, ngo atemera umunyamakuru Megyn Kelly wa televisiyo Fox News, ari nayo izatambutsa icyo kiganiro mpaka.

Kutumvikana hagati y’umunyamakuru Kelly na Trump byatangiye mu kwezi kwa munani ubwo mu kiganiro nki’ikicyo umanyamakuru Kelly yabajije Trump impamvu akoresha imvugo zitesha agaciro abagore. Icyo gihe Trump yabwiye itangazamakuru ko uwo munyamakuru w’umugore Megyn Kelly yayoboye icyo kiganiro ari mu mihango.

Imvugo yamaganywe cyane n'abanyapolitike benshi barimo nabo mu ishyaka rye.

Trump avuga ko igihe cyose uwo munyamakuru azaba ariwe uyobora icyo kiganiro atazakitabira.

XS
SM
MD
LG