Uko wahagera

Kameruni: Bombe Zahitanye Abantu 25


Mu gihugu cya Kameruni, abiyahuzi bateze bombe zihitana abantu 25. Iyo bombe yatezwe mu mujyi uri kure mu majyaruguru y'igihugu, akarere gakunze kwibasirwa n’abarwanyi b'umutwe wa Boko Haramu.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bisubiramo amakuru atangazwa n’abategetsi bo mu karere, avuga ko abiyahuzi bane, baateze bombe kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Bodo, zigahitana abantu byibura 25. Abategetsi bavuze ko babiri muri abo biyahuzi, bateye ibisasu mu isoko, riri mu mujyi rwagati.
Abandi biturikirijeho ibisasu, ahanyura abinjira n’abasohoka muri uwo mujyi. Umuyi wa Bado uri ku mupaka wa Nijeriya na Kameruni.
Uwo mutwe wagabye ibitero byinshi by’ubwiyahuzi, byahitanye abantu mu majyaruguru ya Kameruni kuva mu mwaka wa 2013, ubwo guverinema yatangiraga guhiga abo barwanyi, bifashishaga ako karere kugirango bagabe ibitero muri Nijeriya.
Ntawahise avuga ko ariwe wagabye ibyo bitero, cyakora birakekwa ko ari umutwe wa Boko Haramu.
XS
SM
MD
LG