Uko wahagera

Ikibazo cy'Abimukira mu Budage


Cologne, Germany
Cologne, Germany

Abategetsi b’Ubudage, bavuga ko hafi abakekwa bose, ku bitero byakozwe i Cologne bucya umwaka utangira, birimo kwibanda ku bantu bakomoka mu mahanga.

Ralf Jaeger, ministri w’ubutegetsi bw’igihugu, kuri uyu wa mbere yavuze ko, hashingiwe ku makuru atangwa na polise hamwe n’ababyiboneye n’amaso yabo, agaragaza ko ibimenyetso byose, byerekana ko abakekwa baturuka mu majyaruguru ya Afurika kandi ko ari abantu baturuka mu bihugu by’abarabu. Yavuze ko abakekwa 19, ubu barimo gukorwaho amaperereza. Barimo abagabo 14 bo muri Maroko na Alijeriya. Icumi mu bakekwa ni abashakisha ubuhungiro, 9 muri bo, bageze mu Budage nyuma y’ukwezi kwa 9 mu mwaka ushize wa 2015.

Umwuka mubi uriyongera mu mujyi wa Cologne, aho abagore barenga 500 batanze amakuru kubyo bakorewe. Bivugwa ko abagabo bagera ku 1000 bagose abo bagore, barabahohotera, barabahemukira, babakorera ibiteye isoni. Abenshi muri abo bagore baranibwa, bacuzwa utwo bari bafite, ubwo bari aho binjirira muri sitasiyo ya gari ya moshi.

XS
SM
MD
LG