Uko wahagera

Kenya: Gusuzuma Ibiyobyabwenge mu Bakinnyi


Kenya, igihugu kizwiho kugira bamwe mu bantu bazi kwiruka kw’isi, cyatangiye gusuzumirwa hafi, nba abakinnyi bayo badakoresha imiti ibongerera ingufu.

Urugaga mpuzamahanga rw’amashyirahamwe ngorarangingo, IAAF, rwatangaje mu kwezi kwa 11, ko rurimo gukora iperereza kuri Kenya kuva mu kwezi kwa gatatu, ku bivugwa ko abakinnyi b'abanyakenya bakoresheje ubwo buryo bwo nkongera ingufu.

Samuel Njuguna ni umunyakenya wiruka marato, avuga ko atari byiza ko bamwe muri bagenzi be baba baragize uruhare muri urwo rukozasoni. Ati ushobora kuba uwambere, ariko utari shyashya, ati kuba nkora nkora cyane, undi agakoresha imiti? Ati bica intege.

Kenya yahagaritse abakinnyi 7 mu kwezi kwa 11, kubera ubwo buryo butemewe n’amategeko bakoreshaga. Ibyo byatumye abarebwa n’icyo kibazo baba 40 muri iyi myaka itatu ishize. Harimo abigitsina gore 2 basubijwe iwabo mu gihe cya shampiyona yo ku rwego rw’isi, iheruka kubera i Beijing.

XS
SM
MD
LG