Urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda rwakomeje kumva ubwiregure bwa Jenerali Frank Rusagara ku cyaha cyo gukwirakwiza nkana impuha zangisha rubanda ubutegetsi bw'u Rwanda.
Uregwa, Jenerali Rusagara, yahakanye ko nta mugambi mubisha yari afite mu byo ubushinjacyaha bwita ko ari "ugukwirakwiza ubutumwa", abinyujije ku buhanga bwa interineti bwitwa imeyeli.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye uru rubanza mu rukiko kuwa kane tariki ya karindwi 'ukwezi kwa mbere mu 2016.