Uko wahagera

Rwanda: Pasiteri Uwinkindi Yakatiwe uwa Burundu


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu urukiko rukuru mu Rwanda rwahanishije Pasiteri Jean Uwinkindi igihano cy'igifungo cya burundu.

Uyu wahoze ari umuyobozi w'itorero ADEPR Kayenzi mu Bugesera, urukiko rwamuhamije ibyaha bya genocide n'ibyibasiye inyokomuntu. Ni igihano yahise ajuririra ariko umucamanza amwangira kurondora mu ruhame impamvu we yavugaga ko zigera muri eshanu zikomeye zirengagijwe mu mikirize y'urubanza rwe

Iki gihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose urukiko rwahanishije Pasiteri Uwinkindi n'ubusanzwe ni cyo ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwari bwamusabiye.

Pasiteri Uwinkindi w'imyaka 64 y'amavuko yoherejwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha kuburanira mu Rwanda ibyaha bya genocide mu mwaka wa 2012. Urubanza rwe rwakunze kurangwamo ibibazo by'amafaranga y'abunganizi atangwa na ministere y'ubutabera.

Pasiteri Uwinkindi abaye umuntu wa kabiri uahamwe n'ibyaha bya genocide mu boherejwe kuburanira mu Rwanda nyuma ya mugenzi we Charles Bandora wahanishijwe muri uyu mwaka igihano cyo gufungwa imyaka 30

XS
SM
MD
LG