Uko wahagera

Frankfurt: Umunyarwanda Yakatiwe Gufungwa Burundu


Urukiko rwo mu Budage rwakatiye umunyarwanda wahoze ari umuyobozi wa komini gufungwa burundu. Icyo cyemezo cyafashwe nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufasha mu gutegura ubwicanyi bw'Abatutsi muri jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Bwana Onesphore Rwabukombe, wahoze ari umuyobozi wa komini Muvumba, usanzwe utuye mu Budage, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 14 kubera uruhare yagize mu bwicanyi bwabereye kuri paruwasi ya Kiziguro. Aha hahoze ari muri komini Murambi mu cyahoze ari perefegitura ya Byuma. Ubu ni mu ntara y'uburasirazuba.


Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Budage Diane Nininahazwe yakurikiranye iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:01:40 0:00

XS
SM
MD
LG