Uko wahagera

Misiri: Nta Bimenyetso Ko Metrojet Yahanuwe n'Igisasu


Igihugu cya Misiri kiravuga ko ibyavuye mu iperereza ryabo rya mbere bigaragaza ko nta bimenyetso simusiga byemeza ko ihanurwa ry’indenge Metrojet y’Uburusiya ryatewe n’igikorwa cy’iterabwoba.

Indege y’ikigo cy’ubucuruzi Metrojet cyo mu Burusiya yahitanye abantu 224 mu mpera z’ukwezi kwa cumi mu kigobe cya Sinai mu Misiri. Itangazo ry’ibiro bishinzwe indenge za gisivili muri Misiri rivuga ko iperereza ryabo rikomeje, ariko kugeza ubu nta cyerekana ko iyo ndege yahanuwe n’ibyihebe.

Uburusiya n’ibihugu byo mu burengerazuba byo bivuga ko iyo ndege yahanuwe n’igisasu cyayitezweho mbere yuko ihaguruka. Umutwe w’intagondwa wa Islamic State wigambye icyo gitero ubwo wasohoraga ifoto igaragaza igisasu gishobora kuba cyarakoreshejwe guhanura iiyo ndege.

Uwo mutwe wavuze ko wagabye icyo gitero mu rwego rwo kwihimura k’Uburusiya kuko bukomeje kugaba ibitero by’indege kuri uwo mutwe mu gihugu cya Syria.

XS
SM
MD
LG