Uko wahagera

Nijeriya: Umugaba w'Ingabo Yararusimbutse


Jenerali Tukur Yusuf Buratai, umugaba w'ingabo za Nijeriya
Jenerali Tukur Yusuf Buratai, umugaba w'ingabo za Nijeriya

Igisilikali mu gihugu cya Nijeriya abayoboke b’idini rya Islam ba bashiite nyuma yuko bagerageje kugaba igitero ku mugaba mukuru w’ingabo muri icyo gihugu.

Abagize ihuriro ryabayisilamu muri Nigeriya bavugako abayoboke babo bagera kuri 300 mu mujyi wa Zaria uri muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ya Nigeriya. Icyakora hari abandi bavuga ko umubare wabapfuye utarenga 20.

Ababibonye bavuga ko ubwo bushyamirane bwabaye kuri uyu wa gatandatu igice kimwe cy’abayoboke b’ihuriro ry’abayisilamu bafungaga umuhanda ndetse bagatera amabuye imodoka yari itwaye Jenerali Tukur Buratai.

Umuvugizi w’igisilikali yemeza ko abateye ayo mabuye bari bafite umugambi wo kwica umugaba w’ingabo.

Abagize iryo huriro bavuga ko bagamije gushinga leta igendera ku matwara y’idini ya Islam nkuko bimeze mu gihugu cya Iran. Amakuru dukesha itangazamakuru rya leta muri Iran avuga ko ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu Javad Zarif yavuganye kuri telefoni na mugenzi we Geoffrey Onyeama wa Nigeriya amusaba kurinda umutekano wabayisilamu muri Nigeriya.

Kugeza ubu nta bimenyetso bigaragaza ko hari isano riri hagati y’iryo huriro n’umutwe w’intagondwa wa Boko Haram, umaze kwica abantu barenga ibihumbi icumi.

XS
SM
MD
LG