Uko wahagera

SAF: Oscar Pistorius Yahamijwe Icyaha cy'Ubwicanyi


Umushinjacyaha (ibumoso) na Avoka wa Pistorius (iburyo) mu rukiko, tariki ya 3.11.2015
Umushinjacyaha (ibumoso) na Avoka wa Pistorius (iburyo) mu rukiko, tariki ya 3.11.2015

Urukiko rw’ubujurire muri Afurika y’Epfo rwatesheje agaciro icyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko, ruhamya Oscar Pistorius icyaha cy’ubwicanyi.

Mu kwezi kwa cumi urukiko rwari rwarekuye umukinnyi Pistorius nyuma yuko abacamanza bashingiye ku myitwarire myiza. Yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu.

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga yishe arashe uwari umukunzi we Reeva Steenkamp mu mwaka wa 2013.

Mu gufata icyemezo, umucyamanza Eric Leach yavuze ko n'ubwo Pistorius avuga ko yishe umukunzi we atabigambiriye, yari kubanza akamenya ko igikorwa yakoze cyari kigamije kwica.

Mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, kwica bihanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 15.

XS
SM
MD
LG