Uko wahagera

Californiya: Igitero Gisa n'Iterabwoba


Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama yatangaje ko igitero cyahitanye abantu 14 muri leta ya California kuri uyu wa gatatu gishobora kuba gifitanye isano cyangwa aho gihuriye n’iterabwoba.

Inzego z’umutekano muri iyo leta zamaze gushira ahagaragara amazina y’abantu babiri zivuga ko aribo bagize uruhare muri icyo gitero. Uko ari babiri umugabo n’umugore bakaba barishwe, undi ukekwaho ubufatanyacyaha ari mu maboko ya polisi.

Icyo gitero cyagabwe ku cyumba cy’inama kiri mu mujyi wa San Bernardino, ahari hateraniye inama y’abakozi bashinzwe iby’ubuzima muri uwo mujyi, bategura umunsi mukuru wa Noheli.

Umwe mu bayoboye icyo gitero Syed Farook, nawe wari muri iyo nama. Yaje gusohoka nyuma yo kurakazwa, maze agaruka yitwaje intwaro zikomeye, ni ko gukora ayo mahano.

Perezida wa Amerika Barack Obama, yongeye gusaba abanyapolitike gufata ingamba zikaze zo kugabanya ikwirakwizwa n’igurishwa ry’intwaro mu basivili. Yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka ngo ubu bwicanyi buhagaragare.

XS
SM
MD
LG