Uko wahagera

Goma: Abantu 26 barokotse impanuka y'ubwato mu Kivu

Abantu 26 barokotse, umwana umwe yitaba imana naho abandi 15 baburirwa irengero mwimpanuka yubwato yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 30 Nzeli 2015 mu kiyaga cya Kivu.

Ubwo bwato bwo mu bwoko bwa canot rapide ni bumwe mu mato ya leta ya Kongo akora ingendo hagati y'umujyi wa Goma na Bukavu unyuze ku kirwa cy'Idjwi.

Ubwo bwato bwari buturutse ku cyambu cyo mu mugi wa Goma bwerekeje I Bukavu,ubwo bwari bugeze mu kiyaga hagati ni bwo umuyaga wateje umuvumba, noneho ubwo bwato ntibwabasha kubona inzira, kandi ibirahuri by'imbere byari bimaze kuneneka amazi, yatangiye kwinjira imbere mu bwato.

Inkuru irambuye turayigezwaho n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Musafiri Mulopwe Mustafa Kemal ukorera I Goma mu burasirazuba bwa Kongo.


XS
SM
MD
LG