Uko wahagera

Rwanda: Abadepite Batoye Umushinga w'Itegeko nshinga


Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yasoje urugendo yari imazemo igihe kigera ku mezi 5, yemeza umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Nta n'umwe uvuyemo, abadepite 79 bari bitabiriye inteko rusange yo kuri uyu wa mbere taliki 23 ukwezi kwa 11 umwaka wa 2015, batoye bemeza uwo mushinga.

Uyu mushinga w’Itegeko nshinga wari umaze iminsi ukorerwa ubugororangingo muri Sena y’u Rwanda. Wari uherutse kwemezwa 100% n’Abasenateri 26. Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko Madame Donatille Mukabarisa, yavuze ko iki gikorwa kirangijwe mbere y’itariki bari barihaye. Yongeraho ko inteko ishinga amategeko, akazi kabo nk’abadepite bagasoje, hasigaye akazi ka guverinoma.

Ikizakurikiraho ni ukohereza uwo mushinga kwa Minisitiri w’Intebe, akazawugeza ku nama y’Abaminisitiri. Guverinoma ni y izasaba Perezida wa Repubulika kwemeza ko habaho Kamarampaka no kugena itariki izaberaho.

Umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi afite inkuru irambuye.

XS
SM
MD
LG