Misty Copeland, umubyinnyi w'icyamamare muri Leta zunze ubumwe za Amerika yasuye abana bahoze mu muhanda/Mayibobo bafashwa n'umuryango mpuzazamahanga w'abanyamerika udaharanira inyungu.
Uwo mubyinnyi yabwiye abo bana ko bagomba kwiyemeza gukora cyane ndetse no kugira intego mu byo bakora byose.
Afatanije n'umuryango Mindleaps usanzwe ukorera mu Rwanda, Misty Copeland yatangije gahunda yo gukura abana b'abakobwa mu muhanda.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye uruzinduko rwa Misty Copeland.