Uko wahagera

Ambassade ya Somaliya i Washington Nyuma y'Imyaka 24


Ambassade ya Somalia yongeye gufungura ku mugaragaro hano i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yari imaze imyaka hafi 25 ifunze. Umuhango wayobowe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Somalia, Abdisalam Omer, ari kumwe na minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe Afrika, Linda Thomas-Greenfield.

Abdisalam Omer yatangaje ko kongera gufungura ambassade yabo i Washington ari ikimenyetso gikomeye cy’uko igihugu cya Somalia kirimo kiva mu kato mpuzamahanga kimaze imyaka n’utwaka. Thomas-Greenfield nawe yavuze ko bafite icyizere cy’uko ejo hazaza ha Somalia ari heza, kandi ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu nzego zitandukanye: umutekano, iterambere, imiyoborere myiza, no gutegura amatora. Ati: “Ibyo byose biri ku murongo wa mbere w’ibikorwa dufatanije.”

Ambassaderi mushya wa Somalia muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ahmed Awad, yashyizweho mu kwezi kwa cyenda gushize na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud. Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo yafunguye ambassade yayo muri Somalia mu kwezi kwa cyenda gushize. Yari yarafunzwe mu 1991. Ariko yo izaba ikorera i Nairobi muri Kenya.

XS
SM
MD
LG