Uko wahagera

Parisi: Imbwa y'Impolisi Yaguye mu Gitero


Mu Bufaransa, abapolisi bagabye igitero ahitwa Saint Denis, mu nkengero z’umujyi wa Paris. Bakekaga ko hihishe abantu bagize uruhare mu bitero byo kuwa gatanu byahitanye abantu 129, bikomeretsa abandi bantu barenga 350. Ibyo bikorwa bya polisi by’uyu munsi byahitanye abantu babili. Abandi barindwi batawe muri yombi.

Nk’uko umushinjacyaha mukuru wa Paris, Francois Mollins, yabitangaje, polisi yari yazindukiye guhiga umusore witwa Abdelhamid Abaaoud, Umubiligi ukomoka muri Maroc, bakeka ko ari we wateguye ibitero byo kuwa gatanu. Yasobanuye ko inzego z’iperereza zari zamenye ko Abaaoud ashobora kuba yari Saint Denis. Nyamara muri iyi minsi ishize bamukekeraga muri Syria.

Ibiro by’umushinjacyaha mukuru wa Paris kandi byatanze itangazo bivuga ko umwe mu bantu bapfiriye mu gitero cya polisi ari umugore, witurikije n’ibisasu yari yambariyeho. Abapolisi batatu bakomeretse. Imwe mu mbwa zifasha abapolisi nayo yahaguye.

Nyuma y’icyo gikorwa cyamaze amasaha arindwi, Perezida Francois Hollande yongeye gutangaza ko Ubufaransa buri mu ntambara na Daesh, cyangwa Etat Islamique, umutwe w’iterabwoba wavuze ko ari wo wagabye ibitero byo kuwa gatanu ushize. Perezida Hollande yavuze ko bashobora kwangira cyangwa kwambura ubuhungiro umuntu wese bakekaho ko ashobora guhungabanya umutekano w’Ubufaransa. Yatangaje ko ubwato bwa gisilikali bunini cyane butwa indege z’intambara bwitwa “Charles de Gaulle” bwafashe inzira bugana mu Burasirazuba bwo hagati kurwanya Daesh.

XS
SM
MD
LG