Uko wahagera

HCR: Amahanga Ntakwiye Gutererana Impunzi


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, riranenga za guverinoma zirimo gusaba ko programu yo gutuza impunzi mu bindi bihugu, yagenza amaguru make.

Ibyo byasabwe nyuma yo kuvumbura ko umwe mu bagabye ibitero by’i Paris, yinjiye mu Bulayi yihishe mu kivunge cy’impunzi z’abanyasyria, bahunga intambara mu gihugu.

Umuvugizi wa HCR i Geneve mu Busuwisi yavuze ko bahungabanyijwe bikomeye n’imvugo, ifata muri rusange nk’amashitani izo mpunzi.

Madam Melissa Fleming vuga ko iyo mvugo yazatuma abantu bashya ubwoba bagahora mu rwikekwe.

Bamwe mu bategetsi b’u Bulayi, basabye guharika kwakira izindi mpunzi mu bihugu byabo.

Nyuma y’ibitero byahitanye abantu kuwa gatanu i Paris, ba guverineri byibura 27 muri leta 50, zigize leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n’abakandida prezida benshi bo mu ishyaka ry’abarepublika, basabye guharika cyangwa gusubika, umugambi wa prezida Barack Obama, uteganya kwakira impunzi ibihumbi 10 z’abanyasyria mu mezi 12 ari imbere.

Bisa ariko n’aho ba guverineri badashobora guhagarika umugambi wa Obama, igihe yawukomeza, keretse gusa igihe congre yahagarika amafaranga yagombaga gukoreshwa muri iyo gahunda.

XS
SM
MD
LG