Uko wahagera

Uburusiya Bwemeye Ko Indege Yabwo Yarashwe n’Igisasu


Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu cy’Uburusiya yemeje ko igitero ku indege Metrojet yahanuwe n’igisasu cyatezwe n’intagondwa nk'uko bigaragazwa n’ibimenyetso by'ibisigazwa by’iyo ndege n’imwe mu mizigo yarimo.

Alexander Bortnikov uyobora ikigo cy’iperereza FSB yavuze ko hashizweho igihembo kingana na miliyoni 50 z’amadolari ku muntu watanga amakuru k'uwagize uruhare muri icyo gitero.

Prezida Vladmir Putin w’Uburusiya aherutse gutangaza ko azakora ibishoboka byose kugira ngo uwagize uruhare muri icyo gitero akurikiranywe n’ubutabera. Putin yahamagariye amahanga gufasha Uburusiya gushakisha izo nkozi z’ikibi.

Mu cyumweru gishize itangazamakuru ryo mu Bufaransa ni ryo ryabaye irya mbere mu kuvuga ko agasanduku k'umukara (Black Box) k’indege Metrojet y’Uburusiya yaguye mu Misiri kagaragaza ko iyo ndege yahanuwe n’igisasu.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byavuze ko ako gasanduku kagaragaza ko nta kibazo na kimwe cyumvikanaga muri iyo ndege ubwo yari mu kirere, ubwo yari imaze guhaguruka, ariko yuma y’iminota 24 iri mu kirere ni bwo humvikanye urusaku rukomeye.

Indege y’ikigo cy’ubucuruzi Metrojet cyo mu Burusiya yahitanye abantu 224 mu kigobe cya Sinai mu Misiri.

Nyuma y’iyo mpanuka, Uburusiya bwafashe icyemezo cyo guhagarika indege zijya mu Misiri nyuma y’ibindi bihugu by’Ubulayi. Usibye ibyo, indege ziva mu Misiri zatangiye kwanga gutwara imizigo y’abagenzi, usibye igendanwa mu ntoki.

XS
SM
MD
LG