Uko wahagera

Iterabwoba mu Murwa Mukuru w'Ubufransa Parisi

Abantu bakoreha iterabwoba bagabye ibitero byinshi byungikanije mu mujyi wa Parisi mu Bufransa kuri uyu wa gatanu n'ijoro, bica abantu benshi. Uwungirije umuyobozi w'umujyi wa Parisi yavuze ko umubare w'abantu bahitanwe n'ibyo bitero ukomeje kugenda wiyongera.

Perezida w'Ubufransa Francois Hollande yatangaje ibihe bidasanzwe, anategeko ko imbibi z'igihugu zifungwa. Ni icyemezo kidasanzwe gifashwe n'igihugu cyo mu Burayi muri iki kinyejana cya 21.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Barack Obama yavuze ko igihugu ke kiteguye gufasha Ubufransa mu buryo bushoboka bwose.

Kugeza ubu, nta mutwe cyangwa se abantu baratangaza ko ari bo bakoze ibyo bitero.


Voma ibindi

XS
SM
MD
LG