Uko wahagera

Rwanda: Kuvugurura Igitabo cy'Amategeko Ahana


Abo ni abafunguye "Kwa Kabuga" i Gikondo mu mujyi wa Kigali
Abo ni abafunguye "Kwa Kabuga" i Gikondo mu mujyi wa Kigali

Inzego zinyuranye z’ubuyobozi zatangiye kungurana ibitekerezo kw’ ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda. Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, avuga ko iryo vugurura rigamije gukura ibyaha bimwe mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, atakigendanye n’igihe, no kongeramo bimwe mubitabaga muri icyo gitabo.

Hari bamwe mu bari muri iyi nama bemeza ko guteganya ibihano bikarishye byaca intege abanyabyaha. Cyakora umuyobozi wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu Nirere Madeleine yasabye ko habaho kwitondera kuzamura ibihano.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruvugurura igitabo cy’amategeko ahana. Icyakoreshwaga cyavuguruwe mu mwaka wa 2012. Mbere yacyo hakoreshwaga amategeko yashyizweho mu mwaka wa 1977.

Umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi afite ibisobanuro kuri iyi nkuru.

XS
SM
MD
LG