Uko wahagera

Centrafrika: Imirwano Irakaze Mbere y'Urugendo rwa Papa


Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, aramaganira kure ubwicanyi bwahitanye umusilikali umwe wo mu mutwe w’ingabo z’amahoro muri Repubulika ya Centrafrika, Minusca, ejo kuwa kabili. Arasaba ko abamwishe bafatwa bagashyikirizwa ubucamanza.

Nk’uko itangazo ry’umuvugizi we ribivuga, inyeshyamba z’umutwe wa kiyisilamu Seleka bateye ibirindiro by’ingabo za ONU mu mujyi wa Batangafo, uri muri kilometero 400 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Bangui. Umwe mu basilikali ba ONU ukomoka mu gihugu cya Kameruni yazimiye muri iyo mirwano, nyuma baza kubona umurambo we.

Imirwano isa n’iyubuye hagati ya Seleka n’imitwe y’Abakristu bita anti-Balaka mu gihe Repubulika ya Centrafrika yitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’inteko ishinga amategeko ku italiki ya 27 y’ukwezi gutaha kwa 12. Azabanzirizwa ku italiki ya 13 y’ukwa 12 na referendum yo kwemeza itegekonshinga rishya.

Ni yo matora agiye kuba nyuma y’ihirikwa rya Perezida Francois Bozize mu kwezi kwa gatatu mu 2013 n’inyeshyamba za Seleka. Seleka yatanze ubutegetsi mu kwezi kwa mbere mu 2014 amahanga ayimereye nabi. Leta y’inzibacyuho, iyobowe na Perezida Catherine Samba-Panza, izarangiza mandat yayo mu kwezi kwa mbere gutaha.

Mu rwego rwo kubungabunga ayo matora n’umutekano w’umushumba wa kiliziya gatulika y’isi yose, Papa Fransisko uzasura Centrafrika ku itali ya 29 na 30 y’uku kwezi, ONU irateganya kohereza muri Republika ya Centrafrika abasilikali b’inyongera 1.140. Bazatangwa ahanini na Misiri na Mauritania. Bazaba basanga abasanzweyo ibihumbi 12.

XS
SM
MD
LG