Uko wahagera

Abanyamali Ibihumbi Bahungiye muri Nijeri


Abantu Amagana bo muri Mali Bakomeje Guhungira muri Nijeri

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, riravuga ko abanyamali babarirwa mu bihumbi bahungiye muri Nijeri muri ibi cyumweru bishize n’ubwo ubushyamirane bwahagaze mu majyaruguru ya Mali. HCR ivuga iko aribo bantu benshi bahunze kuva amasezerano y’amahoro agezweho hagati ya guverinema n’abarwanya ubutegetsi b’abatuareg, mu kwezi kwa 6.

Iyo mirwano yadutse muri Mali mu ntangiro z’umwaka w’2012. Ingabo z’ubufaransa n’iza Afrika, zagize uruhare mu mwaka w’2013 zigaruza igice kinini cy’amajyaruguru zicyambuye abarwanyi bakorana n’umutwe wa Al-Qaida. Cyakora guverinema yasinye gusa amasezerno n’abitandukanyije b’abatuareg n’indi mitwe ifite intwaro mu majyaruguru y’igihugu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, HCR yatangaje ko impunzi z’abanyamali 47,500 ziyandikishije muri Nijeri.

Abahunga ubu, bavuga ko bimwe mu bituma bahunga ari uko igihugu kitagendera ku mategeko, ibura ry’ibiribwa, amashyari hagarti y’imiryango, ubushyamirane hagati y’abahinzi n’aborozi, icyuho mu butegetsi, kuba nta guverinema ihamye ndetse no kuba hari abasilikare mu burasirazuba bw’igihugu.

XS
SM
MD
LG