Uko wahagera

Misiri Ntishira Amakenga Ibivugwa n'Amahanga ku Ndege Metrojet


Ibisigazwa by'Indege y'Uburusiya
Ibisigazwa by'Indege y'Uburusiya

Ministiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri Sameh Shoukry yabwiye itangazamakuru ko leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’ibindi bihugu bitigeze bigira amakuru y’iperereza biha igihugu cye ku ndege Metrojet y’Uburusiya yaguye muri Misiri.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru I Cairo umurwa mukuru wa Misiri, Shoukry yavuze ko kugeza ubu nta rwego na rumwe rw’iperereza rwari rwabaha ibimenyetso bigaragaza ko iyo ndege yahanuwe n’igisasu cyari kiyitezweho. Kuri we ngo yari yizeye ko ayo makuru akwiye gusangizwa igihugu cye kugirango byorohereze iperereza.

Kuri uyu wa gatanu itanganzamakuru mu gihugu cy’Ubufaransa ryavuze ko agasanduku ku mukara (Black Box) k’indege Metrojet y’Uburusiya yaguye mu gihugu cya Misiri kagaragaza ko iyo ndege yahanuwe n’igisasu.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa byavuze ko ako gasanduku kagaragaza ko nta kibazo na kimwe cyumvikanaga muri iyo ndege ubwo yari mu kirere. Nyuma y’iminota 24 iri mu kirere nibwo humvikanye urusaku rukomeye.

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yahagaritse by’agateganyo indege zose z’ubucuruzi zijya mu Misiri. Yafashe icyo cyemezo bisabwe n’umuyobozi w’ikigo cy’iperereza FSB, Alexander Bortnikov, kugirango babanze bamenye neza icyateye impanuka y’indege y’ikigo cy’ubucuruzi Metrojet cyo mu Burusiya yahitanye abantu 224 kuwa gatandatu w’icyumweru gishize mu kigobe cya Sinai mu Misiri.

Anketi ziracyakomeza kuri iyo mpanuka. Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama, na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron, bemeza ko ari umutwe wa Etat Islamique wateze igisasu muri iyo ndege. Ariko Uburusiya bwo, ndetse na Misiri, bavuga ko ayo makuru atari yo na gato.

Uburusiya bufashe icyemezo cyo guhagarika indege zijya mu Misiri nyuma y’ibindi bihugu by’Ubulayi. Usibye ibyo, indege ziva mu Misiri zatangiye kwanga gutwara imizigo y’abagenzi, usibye igendanwa mu ntoki.

XS
SM
MD
LG