Uko wahagera

Uburusiya Bwahagaritse Indege Zoze Zijya mu Misiri


Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yahagarika by’agateganyo indege zose z’ubucuruzi zijya mu Misiri. Yafashe icyo cyemezo bisabwe n’umuyobozi w’ikigo cy’iperereza FSB, Alexander Bortnikov, kugirango babanze bamenye neza icyateye impanuka y’indege y’ikigo cy’ubucuruzi Metrojet cyo mu Burusiya yahitanye abantu 224 kuwa gatandatu w’icyumweru gishize mu kigobe cya Sinai mu Misiri.

Anketi ziracyakomeza kuri iyo mpanuka. Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama, na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron, bemeza ko ari umutwe wa Etat Islamique wateze igisasu muri iyo ndege. Ariko Uburusiya bwo, ndetse na Misiri, bavuga ko ayo makuru atari yo na gato.

Uburusiya bufashe icyemezo cyo guhagarika indege zijya mu Misiri nyuma y’ibindi bihugu by’Ubulayi. Usibye ibyo, indege ziva mu Misiri zatangiye kwanga gutwara imizigo y’abagenzi, usibye igendanwa mu ntoki. Urugero ni ikigo cy’indege KLM yo mu Buholandi, na Transavia, ikigo gisangiwe na KLM na Air France.

XS
SM
MD
LG