Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi izaterana ejobundi kuwa mbere ku italiki ya 9 y’uku kwezi kwa 11 ku kibazo cy’Uburundi bisabwe n’Ubufaransa, kimwe mu bihugu bitanu bifite icyicaro gihoraho muri iyi Nteko.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rya minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa, inama yo kuwa mbere izaba irimo n’intumwa z’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe n’iz’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu.
Iri shami, Haut-Commissariat aux droits de l’Homme mu gifaransa, ryatumwe gukurikiranira hafi uko uburenganzira bwa muntu buhutazwa mu Burundi no gushyikiriza rapport Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi.
Ubufaransa buravuga ko buhangayikishijwe cyane n’ubwicanyi bukomeje kwiyongera mu Burundi, kandi buramaganira kure disikuru zose zihembera urwango. Burasaba bukomeje leta y’Uburundi n’abatavuga rumwe nayo kwihutira kugirana ibiganiro, hubahirijwe amasezerano y’Arusha.