Uko wahagera

Etat Islamique Urigamba Guhanura Indege y'Uburusiya


Umutwe wa Etat Islamique wongeye kwigamba ko ariwo wahanuye indege y’Uburusiya yaguye mu kigobe cya Sinai. Uwo mutwe urahinyuza abatabyemera ko bawunyomoze.

Itangazo mu ijwi ryasohowe kuri uyu wa gatatu, ku mbuga nkoranyambaga, umutwe wa Etat Islamique wavuze ko ushobora gutanga ibisobanuro birambuye kuri icyo gitero igihe wabishakira.

Abategetsi bavuga ko nta kimenyetso na kimwe, kigaragaza igitero cya misile, ubwo Metrojet A321 yahanukaga kuwa gatandatu, igahitana abantu 224 bari bayirimo. Ibi bituma hakekwa ko hashobora kuba hari igisasu cyaturikiye mu ndege, ubwo yari iturutse, I Sharm El-Sheikh mu gihugu cya Misiri, yerekeza I St. Petersburg. Bikekwa rero ko yanutse biturutse kuri bombe cyangwa ku bibazo bya mekanike.

Hagati aho abakora amapereza bakomeje gusuzuma amajwi, yakuwe aho iyo ndege yaguye, hageragezwa kumenya icyateje iyo mpanuka.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, yahakanye ibivugwa n’inyeshyamba za Etat islamique, uvuga ko ariwo wahanuye iyo ndege. Avuga ko ibyo ari propagade.

Indege nyinshi zirimo Air France, Lufthansa, Emirates ifite icyicaro I Dubai, na Qatar Airways byahagaritse ingendo zinyura hejuru y’ikigobe cya Sinai biturutse ku mpamvu z’umutekano

XS
SM
MD
LG