Uko wahagera

Rwanda: Guhitamo Abarinzi b'Igihango 17


Urutonde rw’abarinzi b’igihango batoranyijwe ku rwego rw’igihugu. Ni urutonde rw’abantu 17. Aba babonetse bihereye ku rwego rw’akagari aho mu mirenge basagaga 1800. Barashimirwa ibikorwa by’ubwitange bakoze kuva mu mwaka wa 1990.

Umunyamabanga wa komisiyo y’ubumwe w’agateganyo yabwiye abanyamakuru ko batoranyije uwo rutonde bashingiye ku bunyangamugayo, ukuri no kwitandukanya n’ibikorwa bya jenoside mu myaka ya 90 na 94.

Ku rutonde rw’abantu 17 bagiye kuzabona imidari mu bikorwa by’ubwitange birimo kurokora abari bibasiwe na jenoside yakorewe abatutsi muri za 94, hagaragaraho amazina azwi. Barimo Mgr Selverien Nzakamwita wo muri Paruwasi ya Byumba n’abapadiri 6 barangajwe imbere na Padiri Obald Rugirangoga wa Paruwasi ya Cyangugu.

U Rwanda rwamye rushinja Kiliziya Gatolika kuba yarijanditse muri jenoside muri 94, ariko abayobozi b'iyo Kiliziya bo bavuga ko icyaha ari gatozi ko ibyabaye bitajya ku gatwe ka Kiliziya yose.

Biteganijwe ko igikorwa cyo kugaragaza abarinzi b’igihango kizaba ku itariki 06 z’uku kwezi. Nta zina na rimwe rigize icyo rivuze mu bikorwa bya politiki y’u Rwanda rigaragara ku rutonde rw’abarinzi b’igihango.

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge irahamya ishimitse, igihe umwe mu bagizwe abarinzi b'igihango yagaragaraho icyasha bamukura ku rutonde. Baravuga kandi ko bimwe mu byo yagendeyeho itoranya abarinzi b’igihango bizabikwa bikazaba umusingi wo kwigisha abakiri bato.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:25 0:00

XS
SM
MD
LG