Uko wahagera

Rwanda: Abadepite Batoye Ubutegetsi bw'Umuntu Umwe


Abadepite b'u Rwanda
Abadepite b'u Rwanda

Inteko ishinga amategeko y'uRwanda umutwe w'abadepite irangije gutora umushinga w'Itegeko ryo guhindura itegekonshinga ngo Prezida Kagame akomeze gutegeka u Rwanda .

Ingingo ya 172 mu itegekonshinga rivuguruye iravuga ko nyuma ya 2017 Perezida Kagame arangije manda ze yemererwa n’itegeko nshinga, uziyamamaza wese na we arimo igihe azaba yabyemeye azatorerwa gutegeka u Rwanda mu gihe cy’imyaka 7. Yarangiza akabona kwiyamamariza kuri manda y’imyaka itanu ishobora kungerwa rimwe. Byumvikana ko igihe Perezida Kagame yabishakira akiyamamaza agatorwa yageza mu mwaka wa 2034 akiri Perezida.

Nta bibazo cyangwa se ibisobanuro byinshi abadepite bazamuye. No mu
kiganiro n’abanyamakuru nta n’umwe wagiye kure y’iyi ngingo. Ahubwo abasesengura bibaza impamvu abadepite bahisemo gushyiraho inzibacyuho y’iyi myaka 7. Hari n'ababona ibi ari uburyo abadepite bavumbuye bwo guha umuryango wa FPR ubutegetsi kugeza muri 2034, kandi binyuze muri demokrasi.

Abadepite Bemeje ko umuntu umwe yayobora imyaka 40
please wait

No media source currently available

0:00 0:29:58 0:00

XS
SM
MD
LG