Uko wahagera

Rwanda: Kagame Yemerewe Kuyobora Kugeza mu 2034


Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda
Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda

Inteko ishinga amategeko y'uRwanda umutwe w'abadepite irangije gutora umushinga w'Itegeko ryo guhindura itegekonshinga ngo Perezida Kagame akomeze gutegeka u Rwanda.

Mu kiganiro n'abanyamakuru Mme Donatille Mukabarisa ukuriye abadepite yashimangiye ko nta nzitizi n'imwe iri kuri Prezida Kagame.

Ingingo ya 172 mu itegekonshinga rivuguruye iravuga ko nyuma ya 2017 Perezida Kagame arangije manda ze yemererwa n’itegeko nshinga, uziyamamaza wese na we arimo igihe azaba yabyemeye azatorerwa gutegeka u Rwanda mu gihe cy’imyaka 7. Yarangiza akabona kwiyamamariza kuri manda y’imyaka itanu ishobora kungerwa rimwe.

Abadepite nta byinshi bavuze kuri iyi ngingo ariko mu kiganiro n’abanyamakuru nta n’umwe wagiye kure y’iyi ngingo. Baribaza impamvu abadepite bahisemo gushyiraho inzibacyuho y’iyi myaka 7. Madamu Donatille Mukabarisa ukuriye abadepite yabwiye abanyamakuru ko bahisemo imyaka irindwi kuko hari byinshi biyemeje batarageraho.

Ingingo ya 101 yo yabaye imbarutso ku guhindura itegekonshinga rubanda bagasaba ko yahinduka, yemera ko ntawe ugomba kurenza manda 2 ku mukuru w’igihugu imwe ku myaka 7. Irigiye kuvugururwa ho bashyizeho imyaka 5 ishobora kongerwa rimwe. Gusa abaturage bo basabaga ko itegekonshinga nirihinduka Perezida Kagame yategeka ubuziraherezo. Niba ubutegetsi butangwa na rubanda kandi ibitekerezo byabo bikaba bigomba kubahirizwa kuki batemeje ko Perezida Kagame byagenda bityo?.

Umukuru w’abadepite Mukabarisa aravuga ko bidashoboka gukora itegekonshinga ry’umuntu umwe.

Ukurikije uko uyu mushinga w’itegekonshinga umeze bisobanuye ko kuva mu 2017, Perezida Kagame akomeje kwiyamamaza agatorwa yategeka u Rwanda kugeza mu 2034.

Uyu mushinga w’itegeko wamaze gutorwa n’abadepite ku mpuzandengo ya 100% ugiye gushyikirizwa umutwe wa Sena nibawemeza bahite batorera Kamarampaka.

XS
SM
MD
LG