Uko wahagera

Perezida wa Cote d’Ivoire yarahiriye kubaganya Ubukene.


Perezida Alassane Ouattara avuga ko afite icyizere cyo kugeza igihugu ku bwiyunge, no kugabanya ubukene ho icyakabiri muri iyi manda ye ya kabiri.

Perezida yatangaje izo ngamba ze kuri uyu wa kane, mu kiganiro yahaye serivise y’igifaransa y’ijwi rya Amerika. Yari mu murwa mukuru Abidjan umunsi umwe nyuma y’uko atangajwe ko ariwe watsinze amatora yo ku itariki ya 25 y’uku kwezi kwa cumi. Yatsindiye kuri 83 ku ijana by’amajwi.

Uwo bari bahanganye, Pascal Affi N’Guessan, yemeye ko yatsinzwe. Cyakora yavuze ko Cote d’ivoire ikomeje gucikamo ibice kuva mu 2010, ubwo amatora ataravuzweho rumwe yakongezaga urugomo rwaguyemo abantu ibihumbi 3. Yanahamagariye Ouattara kwita kuri icyo kibazo muri iyi manda.

Mu kiganiro Perezida Ouattara yatanze, yavuze ko ateganya kubikora. Abajijwe niba afitiye ubutumwa abataramutoye, Ouattara yavuze ko ari Perezida w’abanya Cote d’Ivoire bose, atarobanuye nta n’umwe asize inyuma.

XS
SM
MD
LG