Uko wahagera

Rwanda: Manda ya Perezida Izasubizwa ku Myaka Itanu


Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda
Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda

Umushinga w’itegekonshinga rivuguruye ugizwe n’imitwe 12 n’ingingo 172. Mu gihe itegekonshinga uRwanda rugenderaho ryo ryari ryubakiye ku ngingo 203. Abakoze umushinga w’ivugurura baravuga ko hari ingingo zimwe bavanyemo zitari zikijyanye n’igihe , izo bahuje n’izindi, izimuriwe imyanya n’izindi nshya zongewemo.

Imwe mu ngingo z’itegekonshinga zavuguruwe mu buryo bugaragara abadepite banamaze gutorera harimo ingingo ya 101 y’itegekonshinga Urwanda rugenderaho kuva mu bihumbi 203. Ubusanzwe Iyi ngingo iratomora ko Prezida wa Repubulika yemerewe kwiyamamariza mandate ibyeri gusa imwe ku myaka 7.

Mu mushinga w’itegeko abadepite bari gutora, abayivuguruye bemeje noneho ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu.

Mu itegeko nshinga uRwanda rugenderaho iyi ngingo ya 101 ni yo isa n’iri mu mitwe ya Rubanda babarirwa hafi muri miliyoni 4 basabye ko yahinduka igafungurira imiryango Prezida Paul Kagame agasubira kwitoreza gutegeka uRwanda mu 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye.

Inyandiko y’uyu mushinga Ijwi ry’Amerika yafasheho kopi, mu ngingo yawo ya 167 iravuga ko Perezida wa Repubulika uriho mu gihe iri tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe. Iravuga ko ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga rivuguruye bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7), itangira nyuma y’isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Iyi ngingo ya 167 y’itegekonshinga rivuguruye iravuga ko Hitawe ku busabe bw’abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w’ iterambere rirambye, Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’imyaka irindwi (7). Perezida wa Repubulika ushoje manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya gatatu (3) cy’iyi ngingo ashobora gutorwa nk’uko biteganywa mu ngingo ya 101.

XS
SM
MD
LG