Uko wahagera

Rwanda: Urwego rw’Umurinzi w’Igihango


Mu Rwanda hagiye gutoranwa abantu biswe“Umurinzi w’Igihango“ Abo bantu bazatoranwa bahereye ku rwego rw’umudugudu, kugeza ku rwego rw’igihugu.

Abazatoranwa bazambikwa umudari w’ishimwe, bakazafatwa nk’abantu bintangarugero bagaragaye mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Ishyirwaho rw’urwo rwego ryatangajwe na minisitiri muri Perezidansi wari wasuye inteko ishinga amategeko imitwe yombi. Iyi Gahunda yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Unity Club”, umuryango uyobowe na Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida w’u Rwanda. Uyu muryango ufatanije na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Nubwo iyi gahunda yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta, inzego za Leta zinyuranye zayinjiyemo, kuko ari gahunda iteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Mu ntangiriro, abantu 17 ni bo bamaze gutoranywa n'abaturage bavuye ku rwego rw’akagari kugera ku rwego rw’igihugu. Abo bakazambikwa imidari y’ishimwe tariki ya 06/11. Abazatoranwa bose hazifashishwa ibikorwa byabo byabaranze bazaba barakoze kuva mu mwaka 1990.

XS
SM
MD
LG