Uko wahagera

Itora rya Kamarampaka muri Congo Ntiryitabiriwe


Abagize inzego z'umutekano nibo benshi bitabiriye itara rya kamparampaka mu gihugu cya Congo
Abagize inzego z'umutekano nibo benshi bitabiriye itara rya kamparampaka mu gihugu cya Congo

Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Congo, arigamba intsinzi mu itora rya Kamarampaka ryabaye ku cyumweru, kubera ko rititabiriwe.

Guy Kinfoussia Romain, prezida w’urugaga ruharanira Demokrasi na Repubulika yavuze ko abaturage ba Congo bumvise ubutumire bahawe bwo kuguma mu ngo zabo, ngo kubera ko kamarampaka, ari uburyo butemewe n’amategeko bugamije kugumisha prezida Denis Sassou-Nguesso ku butegetsi.

Prezida Nguesso amaze kuyobora icyo gihugu inshuro nyinshi mu myaka 36 ishize. Itegekonshinga ry’igihugu ryashoboraga kumuzitira ntaziyamamarize amatora yo mu mwaka w’2016 kubera imyaka ye y’amavuko.

Cyakora Nguesso ufite imyaka 71, yahamagaje kamarampaka, yo guhindura itegekonshinga, kugirango bizatume yiyamamariza manda ya gatatu.

Itora ryo ku cyumweru ryitabwe n’abantu bake bituma abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigamba intsinzi.

Romain yavuze ko abaturage batatu ku ijana, aribo bagiye gutora muri Kamarampaka yo ku cyumweru.

Yagize ati “Itora ryabaye nabi, 97 ku ijana bagumye mu ngo zabo. Hatoye batatu ku ijana gusa. Ntitwemera ko batatu ku ijana by’abaturage bahindura itegekonshinga”.

Romain yavuze ko perezida Nguesso, agomba kurekura ubutegetsi kandi agakoresha itora rishya.

XS
SM
MD
LG