Uko wahagera

Nijeriya: Umwiyahuzi Yahitanye Abantu 18 mu Musigiti


Muri Nijeriya, umwiyahuzi yiturikije n’ibisasu mu musigiti umwe mu mujyi wa Maiduguri, mu majyaruguru y’igihugu. Ibyo byabaye mu gihe abayislamu bari mu isengesho ry’igitondo. Yahitanye abantu 18. Abandi 20 bakomeretse.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, na bwo abiyahuzi bari bahitanye abantu 37 mu masengesho y’umugoroba mu wundi musigiti w’i Maiduguri.

Kugeza ubu, ntawe uravuga ko ari we wagabye ibyo bitero. Ariko abashinzwe umutekano barakeka Boko Haram. Uyu mutwe w'intagondwa wa Boko Haram yavukiye i Maiduguri, ifite umugambi wo gushyiraho ubutegetsi bugendera ku matwara akaze y'idini ya Kiyisilamu.

XS
SM
MD
LG