Uko wahagera

Afurika y'Epfo: Oscar Pistorius Yarekuwe


Muri Afurika y’Epfo, umukinnyi Oscar Pistorius yasohotse muri gereza ejo kuwa mbere nijoro, umunsi umwe mbere y’igihe yagombaga kurekurirwa. Abacamanza bashingie ku myitwarire myiza.

Pistorius yishe umukobwa wari inshuti ye Reeva Steenkamp. Yakatiwe umwaka ushize ku cyaha cyo kuba yararashe akica uwo mukobwa.

Umuryango wa Pistorius uvuga ko irekurwa rye ritavuga ko yidegembya, ko ahubwo avanywe muri gereza imwe akajyanwa mu gisa n’iyindi.

Imyaka ine isigaye y’igifungo cye cy’imyaka itanu yahanishijwe, azayimara afungishijwe ijisho mu rugo rwa se wabo I Pretoria.

Pistorius ategetswe gukurikirwana n’abaganga b’ibibazo byo mu mutwe no gukora imirimo nsimburagifungo.

XS
SM
MD
LG