Uko wahagera

Rwanda: Ubutabera Burakenewe muri Nyamasheke

Abo mu miryango y'Abaturage babuze ababo n'abakomeretse mu kwezi gushize mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda barasaba ubutabera.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa polisi y'u Rwanda rivuga ko abashinzwe umutekano bishe abantu babiri babarashe bakomeretsa abandi babiri mu kwezi kwa cyenda mu gikorwa cyo gusenya inzu yubatse mu manegeka binyuranye n'amategeko. Polisi isobanura ko yakoze ibyo yitabara.

Ababuze ababo n'abaturanyi babo barahakana ko nta muntu n'umwe wigeze arwanya abagize urwego rwa polisi y’u Rwanda. Umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika Eric Bagiruwubusa yasuye umurenge wa Karengera avugana n’abayobozi ndetse n’abayibirwa.

Voma ibindi

XS
SM
MD
LG