Uko wahagera

Rwanda: Ubutabera Burakenewe i Karengera


Inzu yashenywe muri Nyamasheke
Inzu yashenywe muri Nyamasheke

Abo mu miryango y'Abaturage babuze ababo n'abakomeretse mu kwezi gushize mu karere ka Nyamasheke barasaba ubutabera.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa polisi y'u Rwanda rivuga ko abashinzwe umutekano bishe babiri babarashe bakomeretsa abandi babiri mu kwezi kwa cyenda mu gikorwa cyo gusenya inzu yubatse mu manegeka binyuranye n'amategeko. Polisi iravuga ko yakoze ibyo yitabara.

Ababuze ababo n'abaturanyi babo barahakana ko nta muntu n'umwe wigeze arwanya polisi. Basobanura ko umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Gasayo byabereyemo ari we wabaye nyirabayazana.

Ingingo yo kubaka binyuranyije n'amategeko yakunze gushyamiranya abaturage n'inzego z'ibanze zo mu Rwanda ahanini bishingiye kuri ruswa.

Umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika Eric Bagiruwubusa yasuye umurenge wa Karengera akarere ka Nyamasheke.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:04 0:00

XS
SM
MD
LG