Uko wahagera

Kongo: Polisi Yahanganye n'Abigaragambya


Muri Kongo Brazzaville, polisi yarashe ibyuka biryana mu maso kuri uyu wa kabiri, kugirango isese imyigaragambyo yamagana itora rya kamarampaka. iri ryaba igamije kugumisha Perezida Denis Sassou N’guesso ku butegetsi.

Abigaragambyaga batwitse imipira y’imodoka, bashyira za bariyeri mu mihanda yo mu murwa mukuru, Brazzaville. Icyo gihe kandi bivugwa ko gukoresha telephoni na interineti zari zahagaritswe mu mu gice kinini cy’umujyi.

Muri Kongo, batoye ku mavugurura yari yasabwe yo gukura mu itegekonshinga, manda ebyiri ntarengwa za Perezida hamwe n’imyaka y’amavuko ya kandida perezida itagomba kurenga 70.

Hatabaye izo mpinduka, Sassou N’guesso ntiyazabasha kuyobora igihugu manda ye irangiye mu mwaka utaha. Yatangaje umugambi wa kamarampaka mu kwezi gushize, bituma haba imyigaragambyo yahuje abantu ibihumbi bigaragambije mu mihanda y’I Brazzaville.

Sassou N’guesso yafashe ubutegetsi muri kudeta mu mwaka w’1979, nyuma aza gutsindwa mu matora yo mu 1992. Yongeye gufata ubutegetsi mu 1997 mu ntambara yamennye amaraso. Yongeye gutsinda amatora mu 2002 no mu 2009. Ayo matora yamaganywe na benshi mu batavugaga rumwe n’ubutegetsi.

Sassou N’guesso ni umwe mu bayobozi benshi bo muri Afurika bakongeje umwuka wo kutavuga rumwe bashaka guhindura itegekonshinga kugirango biyongerere igihe ku butegetsi.

Muri Burukina Faso, perezida wamaze igihe kirekire Blaise Compaore yakuwe ku butegetsi n’imyivumbagatanyo ya rubanda mu mwaka ushize nyuma yo kugerageza gukuraho manda ndarengwa za perezida.

Mu Burundi Perezida Pierre Nkurunziza yashatse indi manda bituma haba ibyigaragambyo yamaze ibyumweru ubwo yari amaze gutangaza ko ashaka manda ya gatatu mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Yongeye gutorwa mu kwezi kwa karindwi mu itora ryamaganywe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

XS
SM
MD
LG