Uko wahagera

HRW: Uganda Igomba Guhagarika Gutoteza Andi Mashyaka


Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu wo muri Amerika Human Rights Watch, kuri uyu wa mbere wahamagariye abategetsi ba Uganda kudakomeza kuzitira ibiterane by’abanyapolitiki bikorwa mu mahoro. Ku buryo bwihariye, urwo muryango wasabye kureka gukoresha ibyuka biryana mu maso.

Human Rights Watch ivuga kuva guverinoma yivanga mu bikorwa by’abanyapolitiki ari uguhohotera uburenganzira bw’abantu bwo guterana mu bwisanzure n’ubwo ugira ijambo. Maria Burnett, umushakashatsi mukuru ku bibazo bya Afrika, mu muryango Human Rights Watch, yavuze ko gukoresha ibyuka biryana mu maso, birimo gutuma abantu bakomereka, kandi bigatera urujijo mu bikorwa byo kwiyamamariza amatora yagombye gukorwa mu bwisanzure no kutabogama.

Uganda izakoresha amatora ya Perezida w'igihugu mu mwaka utaha. Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku itariki ya 9 cy’ukwezi gutaha kwa 11. Abanya-Uganda bakunze kuvuga ko akenshi polisi ikoresha ingufu mu kubuza abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi gukoresha mitingi abashyigikiye.

Mu cyumweru gishize, umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Kizza Besigye, yareze Perezida Yoweri Museveni, kuba yenyegeza urugomo kubo batavugaho rumwe.

XS
SM
MD
LG