Uko wahagera

Misiri: Abantu Bake Bitabiriye Amatora y'Abadepite


Mu gihugu cya Misiri, amatora y’abadepite yitabiriwe n’abantu bake. Abategetsi ba Misiri, bahaye abakozi konji y’igice cy’umunsi kuri uyu wa mbere, bagerageza gushaka ukuntu amatora y’abadepite yarushaho kwitabirwa.

Ayo ni amatora ya mbere y’abadepite, abaye kuva urwego rw’abadepite rwari rwiganjemo abayisilamu rusheshwe n’icyemezo cy’urukiko mu mwaka w’2012. Umubare muto w’abantu batoye, utandukanye cyane n’uw’abatoye mu 2011 no mu 2012 ahari imirongo miremire.

Icyemezo cya guverinema cyo guha abakozi konji y'igice cy’umunsi, kugirango bajye gutora, kiragaragaza impungenge nyinshi, zaturutse ku mubare muto w’abitabiriye amatora. Abasesengura ibintu bavuze ko bashobora kuba batarenze 10 ku ijana.

Biteganijwe ko amajwi ya nyuma y'abatowe azatangazwa mu kwezi kwa 12. Abagize urwego rw’abadepite 596 bazakora inama yabo ya mbere mu matariki ya nyuma y’uko kwezi.

XS
SM
MD
LG