Uko wahagera

Umunyamakuru wa RPA Afungiye mu Mujyi wa Uvira


Ibendera rya Kongo
Ibendera rya Kongo

Umunyamakuru wa Radio RPA Afungiwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo

Umuyobozi wa Radiyo RPA aratabariza umunyamakuru w’iyo Radiyo witwa Egide Mwemero, ubu uri mu maboko y’inzego z’iperereza mu mujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Mu kiganiro yahaye Radiyo Ijwi ry’Amerika, Rugurika yemeza ko uwo munyamakuru yafashwe kuri uyu wa kabiri ari kumwe n’abanyamakuru b’abanyekongo bakorera radiyo yaho Uvira yitwa Le Messager du Peuple.

Rugurika yavuze ko abo banyamakuru b’abanyekongo bo barekuwe kuri uyu wa gatatu ariko Mwemero aracyari mu maboko y’iperereza.

Nk’uko Rugurika abivuga, inzego z’iperereza za Uvira zamwemereye ko arizo zafashe umunyamakuru Mwemera, kandi ko zikimukoraho iperereza.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:54 0:00

Radiyo RPA iri mu maradiyo yigenga mu Burundi yahagaritswe nyuma y’uko habayeho igerageza ryo gufata ubutegetsi ku ngufu mu kwezi kwa gatanu k’umwaka.

Benshi mu banyamakuru bakorera iyo radiyo bahunze igihugu kubera ubwoba bw’umutekano wabo.

XS
SM
MD
LG