Uko wahagera

Ababonye Ibihembo Nobel muri 2015


Igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel cyegukanywe n’imiryango idaharanira inyungu yitwa “Quartet du Dialogue National” yo muri Tunisia. Ni imiryango ine yiyemeje guhuza amashyaka ya politiki kugirango aganire ku buryo bwo gukura igihugu mu nzibacyuho mu mahoro.

Komite Nobel yayihembeye ko “yagize uruhare ntangarugero mu nzira yo kugeza Tunisia muri Demokarasi nyayo, nyuma y’imyivumbagatanyo ya rubanda yahiritse ubutegetsi bwa President Ben Ali mu 2011,” imyivumbagatanyo yiswe “Revolution du Jasmin.”

Imiryango igize “Quartet du Dialogue National” ni Union Generale Tunisienne du Travail, Union Tunisienne de l’Industrie, du Commerce et de l’Artisanat, Conseil de l’Ordre des Avocats de Tunisie, na Ligue Tunisienne des Droits de l’Homme. Ni ukuvuga Ishyirahamwe ry’abakozi bose bo muri Tunisia, Ishyirahamwe ry’abakozi bo mu nganda, ubucuruzi n’ubukorikori, urugaga rw’ab’avocats bo muri Tunisia, n’Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu.

Igihembo Nobel cy’Amahoro gitangajwe nyuma y’ibindi byose byamekenkanye muri iki cyumweru. Igihembo cy’Ubuganga cyahawe William Campbell wo muri Ireland, Satoshi Omura wo mu Buyapani, n’umutegarugoli Tu Youyou wo mu Bushinwa.

Icy’Ubutabire-Chimie- cyahawe Umunyamerika Paul Modrich, Tomas Lindahl wo muri Suede, na Aziz Sancar ufite ubwenegihugu bwa Turikiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Igihembo Nobel cy’abanditsi, Litterature, cyegukanywe n’umutegarugoli cyatwawe n’umutegarugoli Svetlana Alexievich wo muri Belarusiya. Naho icy’ubugenge – Physique – cyahawe umunya-Canada Arthur McDonald n’Umutapani Takaaki Kajita.

Igihembo Nobel kizatangazwa bwa nyuma ni icy’Ubukungu. Kizamenyekana ejobundi kuwa mbere. Byose bizashyikirizwa bene byo ku italiki ya 10 y’ukwa 12 i Oslo, umurwa umukuru wa Norvege, na Stockholm, umurwa mukuru wa Suede.

XS
SM
MD
LG