Uko wahagera

Umuryango w'Abimukira Uribasiwe muri Centrafrika


Muri Repubulika ya Centrafurika, ibinyoma n'ibihuha bishobora gushyira abakozi bb'umuryango ushinzwe bimukira, IOM, mu Mazi Abira.

Uwo muryango uvuga ko ibyo bihuha byatangiye kuva icyicaro gikuru cyawo mu murwa mukuru Bangui kigabweho igitero. Hashize icyumweru icyo gitero kibaye. Ibiro bya IOM byatewe hejuru ku buryo burambuye, kandi infashanyo yari igenewe abantu ibihumbi n’ibihumbi badafite amacumbi bataye ibyabo, yarasahuwe.

Umuvugizi w’umuryango wita ku bimukira ku rwego mpuzamahanga Joel Millman, avuga ko muri iryo sahura, hatangiye kuboneka amakuru mu binyamakuru mpuzamahanga no ku mpuga nkoranyambaga, yavugaga ko ibiro by'uwo muryango ushinzwe ibibazo by'abimukira byari bibitsemo intwaro. Avuga ko ibyo bitangazamakuru byanaregaga uwo muryango kuba warafashe uruhande rw’urugomo rushingiye ku moko.

Uwo muvugizi Millman ashaka kugaragaza ko nta ntwaro zigeze zihaba. Agira ati nta ntwaro zo kwihimura zigeze ziba ku cyicaro gikuru cyacu i Bangui. Cyakora avuga ko hari ibikoresho 35 byari ibyo kwikingira.

Ibyo birimo udukote tubiri two kwirinda amasasu hamwe n’ingofero. Imyinshi mu miryango y'ubutabazi ikunze kuba ifite ibyo bikoresho hafi. Kuri ubu, ntawe uzi irengero ry'ibyo bikoresho. Yongeraho ko bakeka ko byaba bifitwe n’abasahuye.

XS
SM
MD
LG