Uko wahagera

Boko Haram Yaba Yarishe Abasirikari ba Cadi


‘Yan sanda na tattara tarkace a wajenda bom ya tashi, a garin Nyanya dake Abuja.
‘Yan sanda na tattara tarkace a wajenda bom ya tashi, a garin Nyanya dake Abuja.

Abakekwaho kuba abarwanyi ba Boko Haram bishe abasirikari ba Cadi cumi n’umwe.

Amakuru aturuka mu gisilikari cya Cadi avuga ko abasilikari b’igihugu 11 biciwe kuri uyu wa kabiri mu gitero cyambukiranyije umupaka cy’abakekwaho kuba abarwanyi ba Boko Haram.

Igisilikare cyabwiye abanyamakuru ko abarwanyi 17 ba Boko Haram nabo biciwe muri ubwo bushyamirane. Abo barwanyi bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Cadi hafi y’ikiyaga Cadi, mu ma saa kumi za mu gitondo ku isaha yo mu karere.

Cadi ni igihugu gifite abasirikari benshi mu mutwe w’ingabo z’akarere zashyiriweho guhangana na Boko Haram.

Ibitero by’uyu mutwe w’abarwanyi byarakwirakwiriye muri iyi myaka, bituruka aho Boko Haram ikomoka, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya, bigera mu bihugu bituranye hafi aribyo Cadi, Kameruni na Nijeri.

Mu bitero byo kwihimura byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, ingabo za Cadi zafashije Nijeriya kwisubiza uturere twari twigaruriwe na Boko Haram.

Boko Haram yishe abanyanijeria barenga ibihumbi 10 guhera mu mwaka w’2009 mu mugambi wayo wo gushyiraho leta idakuka ya kiyisilamu. Imirwano mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu, yakuye abanyanijeria barenga miliyoni ebyiri mu ngo zabo.

XS
SM
MD
LG